Robert Mugabe w’imyaka 95 y’amavuko wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, amaze amezi ane ari mu bitaro mu gihugu cya Singapour, nkuko byatangajwe na Perezida Emmerson Mnangagwa wamusimbuye.

Mnangagwa yavuze ko aherutse kohereza itsinda riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma Misheck Sibanda kujya kureba uko Mugabe amerewe.

BBC yanditse ko iri tsinda ryasuye Mugabe, ryatangaje ko ari koroherwa ndetse ko ashobora gusezererwa mu bitaro vuba.

Mugabe yakuwe ku butegetsi n’igisirikare cyari gishyigikiye Emmerson Mnangagwa, mu Ugushyingo 2017.

Musubize