ngabo zirwanira mu mazi za Libya, zatangaje ko zarohoye abimukira babarirwa muri 335, ubwo barimo bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterrane.

Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu mazi muri icyo gihugu, General Ayoub Kacem, yatangarije AFP ko no ku munsi wo kuwa gatandatu, ubwo ingabo zari mu irondo mu Nyanja ya Mediterrane, zarohoye ababarirwa muri 57 barimo bagerageza kwambuka inyanja mu buryo butemewe n’amategeko, ubwato bw’ibiti barimo bumaze kugenda ibirometero bisaga 40 uvuye mu majyaruguru y’agace ka Zouara; 17 muri bo bari abagore, hakabamo n’abana 9.

General Ayoub yavuze ko aba bimukira bari baturutse muri mu Misiri na Ethiopia.

Tubibutse ko kuva mu mwaka wa 2011 Muammar Qadaffi yahirikwa ku butegetsi, Libya yakunze kwibasira n’ibitero byitwaje intwaro, ibyo bamwe banavuga ko ariyo ntandaro y’abimukira benshi bakunze guhunga, abandi bagafungirwa mu nzu z’imbohe.


Warning: A non-numeric value encountered in /domains/ibiyagabigari.com/DEFAULT/wp-content/themes/Newspaper/includes/wp_booster/td_block.php on line 352

Musubize