Umunyarwanda Mashami Vincent yongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza ikipe y’Igihugu nyuma y’igihe gito amasezerano ye  y’umwaka umwe yari yarasinye arangiye.

Uyu mutoza amasezerano ye yari yarangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga ariko ibiganiro na Misiteri y’umuco na siporo biciye muri Ferwafa bitinda kugera ku mwanzuro gusa kuri uyu wambere nibwo byemejwe ko ahawe undi mwaka wo gutoza Amavubi.

Mashami Vincente yongerewe undi mwaka umwe wo gutoza iyi kipey’Igihugu akazayifasha gushaka itike y’igikombe cy’Isi, igikombe cy’Afurika n’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina iwabo (CHAN).

Kuva ahawe ikipe nkuru muri Kanama 2018, Mashami nta mukino yigeze atsinda kuko mu mikino itanu yakinnye mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN 2019, Amavubi abonamo amanota abiri ku mikino yanganyijemo na Guinée 1-1 na Centrafrique ibitego 2-2.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda H, rwatsinzwe na Côte d’Ivoire mu rugo ibitego 2-1, na Guinée 2-0 hanze ndetse na Côte d’Ivoire 3-0 hanze.

Uyu mutoza w’umunyarwanda umaze igihe muri iyi kipe azatangira aka kazi ke ku mukino u Rwanda ruzakirwamo na Seychelles tariki ya 2 Nzeri mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri.

Nyuma yo guhura na Seychelles, ikipe y’igihugu izahura kandi na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020, rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Nzeri (mu mikino ibanza) mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2019.


Warning: A non-numeric value encountered in /domains/ibiyagabigari.com/DEFAULT/wp-content/themes/Newspaper/includes/wp_booster/td_block.php on line 352

Musubize