Tidjara Kabendera wamenyekanye cyane mu itangazamakuru akaba anakorera Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, yeruye ko abiyita aba slay queens ari abanebwe bumva ko ibintu byose babibona batabivunikiye, ndetse yongeraho ko nta kintu kizima bakora igihugu cyazabibukiraho ndetse n’umuryango wabo muri rusange.

Mu kiganiro yagiriye ku nsakazamashusho ikorera kuri murandasi, Isimbi TV, Kabendera yagaragaje ko ubuzima butagira inzira y’ibusamo ko ahubwo bisaba gukora cyane, anakomeza anenga abiyita aba slay queens birirwa berekana ibice byabo by’ibanga ngo kugira ngo babone abagabo babakemurira ibibazo.

Yagize ati:”…ugomba kwibera your main sponsor, ukihigira …ntuteganye ko uzaba slay queens kugira ngo ubashe kugira icyo ubona, ngo ujye kuri social media uzunguze amabuno….Ese abo ba slay queens ni iki bakora kuburyo igihugu cyangwa imiryango yabo izabibukiraho?

Ku batazi izina “Aba slay queens” ni abakobwa cyangwa se abagore bakoresha imbugankoranyambaga cyane, nka Instagram, Snapchat ndetse n’izindi, aho bashyira ku karubanda amafoto ndetse n’amashusho yabo bifashe bambaye ubusa cyangwa imyenda ishotorana bagamije kureshya ababakurikirana cyane cyane abagabo, abenshi bakaba bahamya ko babikora bagamije kwicuruza ariko ku giciro kiri hejuru.

Musubize