Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko undi muntu wa gatatu yishwe n’icyorezo cya Ebola, mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Amakuru dukesha Ijwi ry’amerika, avuga ko uyu wishwe n’iki cyorezo, ni umwana w’imyaka irindwi, wo muri Teritware ya Mwenga, nkuko byatangajwe na Claude Bahizire, umuganga ushinzwe amakuru mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Yanavuze ko abandi bagore babiri bakiriwe mu bitaro i Bukavu, nabo bafite ibimenyetso bya Ebola.

Umwaka wose urashize, iki cyorezo cya Ebola kiyogoza RDC; ababarirwa mu 1.934 nibo cyahitanye, mu gihe abandi 862 bo babashije kugikira nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, ku munsi wo kucyumweru.

Musubize