Abakora akazi ko gutwara abantu ku binyabiziga bizwi nka moto,”abamotari” mu Rwanda, bavuze ko kuba amajire yabo yarabacikiyeho ntibahabwe andi, bikagera n’ubwo bamwe bajya bahambiranya imishumi yayo kugira ngo badacibwa amande, ari bimwe mu bituma umwanda ukomeza kwiyongera.

Aba bamotari baravuga ko akenshi biterwa n ’abayobozi bashinzwe umutekano mu muhanda babategeka guhora bambaye umwenda w’akazi”akajire” kandi nyamara barahawe umwenda umwe gusa, dore ko nawo abenshi wamaze kubasaziraho ndetse iminsi ikaba ibaye myinshi batarawuhabwa.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Radiotv10 aba bamotari bavuze ko kubera kugira akajire kamwe nako kamaze gucikagurika, bibagora kugakorera isuku bityo bagahitamo guhebera urwaje bakaba bagakoresha igihe kire kire ntakukamesa, ndetse kubo twashaje bagahitamo kwizirika imishumi yatwo, dore ko udashobora kwinjira mu muhanda utakambaye kandi abesnshi bakora buri munsi.

Aba bamotari barasaba ko bahabwa amajile arenze 1 kugira ngo bashobore kwimakaza isuku no gukora akazi kabo neza.

Mutabazi Saidi yagize ati:” Niba bashaka ko tugira isuku, nibaduhe jire irenze imwe…”

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yatanze igihe ntarengwa cyo guhabwa ayo majire. Yagize ati:”.. bitarenze tariki ya 27 Kanama 2019 bazaba bamaze guhabwa aya majire…”

Kugeza ubu mu Rwanda Mu Rwanda harabarurwa abatwara abagenzi kuri moto basaga ibihumbi 45 babarizwa mu makoperative 220.

Musubize