Ikipe y’u Rwanda igizwe na Akumuntu Patrick Kavalo ufatanya na Ntagengwa Olivier ,mu irushanwa rya Beach Volleyball, yasoje iri ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda South Africa amaseti 2-1 (18-21,21-16 na 15-11).

Ikipe ya Gambia niyo yegukanye iri rushanwa rya Beach Volleyball nk’umwe mu mikino yakinwaga mu mikino ya All Africa Games 2019, nyuma yo gutsinda Maroc amaseti 2-1.

Ni Gambia na none yatsinze u Rwanda muri ½ cy’irangiza bityo igera ku mukino wa nyuma itsinda Maroc amaseti 2-0 (21-17,17-21, 17-15).

Gambia yahise yandika amateka yo gutwara umudali wa Zahabu muri iri rushanwa kuva ryabaho. Iyi kipe yatwaye umudali wa Zahabu itsinze Maroc yakiriye iyi mikino.

Ikipe y’ u Rwanda y’abago yasoje ku mwanya wa 3 mu gihe ikipe y’abagore yo yasoje iri ku mwanya wa 8.

Muri uyu mwaka wa 2019, iri rushanwa ribayaye ku nshuro ya 12, ryitabiriwe n’ibihugu 54 byo ku mugabane w’Afrika.

Ubwo iyi mikino yaherukaga kubera muri Congo Brazzaville mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatahanye imidali ibiri, irimo umwe wa Zahabu watwatwe na Hadi Janvier mu magare n’undi w’Umuringa muri Beach Volleyball y’abagore.

Musubize