Muraho nshuti bakunzi ba Radiotv10 by’umwihariko abakunzi b’igikoni, uyu munsi tugiye kurebera hamwe ubwoko bw’ibiryo umuntu utwite atemerewe kurya:

Niba utwite, kirazira kurya ibiryo byabitswe muri firigo kuko haba hari bagiteri yitwa Listeria monocytogenes itera indwara ya Listeriosis ishobora no gukurira muri firigo ikaba yafata ibyo kurya bibitswemo. Indwara ya listeriosis nimbi cyane ku mwana uri mu nda ndetse na nyina kuko iyi bagiteri ituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanyuka. Mu gihe rero ibyabitswemo bitari butekwe, si byiza ko umugore utwite abirya. Niyo biri butekwe ni byiza kubicanira igihe kire kire kandi ku muriro mwinshi.


Umudamu utwite kandi ntiyemerewe kurya ibikomoka ku matungo bibisi cyangwa bidahiye neza.Ibikomoka ku matungo tuvuga hano ni inyama zose, amafi yose, amata n’amagi. Impamvu atari byiza ku mugore utwite ni uko hashobora kuba harimo bagiteri ya Salmonella cyangwa Toxoplasma, byose bishobora kwinjira mu mubiri w’umwana, akazavukana ibibazo binyuranye by’ubuzima.

Kugirango rero ibi byose ubyirinde ni byiza guteka ibyo byose bigashya neza, ndetse amagi yo nturye umureti ahubwo ukayatogosa kandi akamara byibuze iminota 15 mu mazi yamaze kubira.Niba ugiye kurya ibyo utitekeye cyangwa utazi uko byatetswe byaba byiza utariyemo ibikomoka ku matungo.

Hari kandi amashu mabisi:Ubusanzwe tugirwa inama yo kurya amashu mabisi cyane cyane kuri salade, nyamara iyo bigeze ku mugore utwite ho biba icyitonderwa ndetse ntibinemewe.Hariya hagati y’ibibabi byayo uko biba bigerekeranye hashobora kororokeramo za bagiteri zinyuranye n’izindi ndiririzi nka Toxoplasma twavuze haruguru. Niyo mpamvu ari byiza kubanza kuyateka, niba utwite.

Ikawa nyinshi n’ibyo kunywa byongera imbaraga: Kutarenza 200mg za caffeine ku munsi ntacyo bitwara umugore utwite. Nyamara kandi iyo wanyoye ikawa ukanywa n’ibindi bishobora kuba birimo caffeine bizamura igipimo cya caffeine bikaba bibi ku buzima bwawe iyo utwite.
 
Ipapayi ridahiye neza: Amata y’ipapayi ridahiye abamo ibinyabutabire bishobora gutera ibise ku gihe kidakwiye. Ibyo binyabutabire bikora nk’umusemburo wa oxytocin na prostaglandin, ikaba imisemburo igira uruhare mu kubaho kw’ibise.Kurya ipapayi ridahiye rero bishobora kugukururira ibyago byo gukuramo inda, n’ibindi bijyana na byo. 

Nanone kandi umugore utwite ntiyemereye kurya ibiryo byongewemo amasukari ndetse nokunywa bene ubwo bwoko bw’ibinyobwa. Za shokola, bombo, ice cream n’utundi tuntu turibwa turyohereye uhita ubyumva ko harimo isukari. Nyamara burya hari ibindi byo turya biba byongewemo isukari ndetse nyinshi, nyamara ntube wabyumva uramutse utabizi. Iyo sukari uretse gutera umubyibuho udasnzwe, diyabete n’izindi ndwara, nta n’akamaro kanini zigirira umubiri wacu. 

Ngaho rero ni mwitwararike kugira ngo musigasire ubuzima bwanyu n’ubw’abana mutwise.

Musubize