Inzobere mu rurimi rw’Ikinyarwanda zikomeje kugaragaza ko uru rurimi rugeze aharindimuka kuburyo hatagize igikorwa uru rurimi rushobora gusibangana burundu kandi ururimi ari inkingi ya mwamba mu muco nyarwanda.

Inzobere muri uru rurimi, akaba n’umwanditsi w’ibitabo, MUNEZERO GASIMBA François Xavier, wavuze ko ururimi rw’ikinyarwanda rumaze kuba indembe, amaze imyaka isaga 25 arwigisha, muri Kaminuza y’u Rwanda, arasobanura ko Inteko Nyarwanda y’ Ururimo n’Umuco na Minisiteri y’Uburezi bafite uruhare rukomeye mu gutuma uru rurimi rugenda rukendera, akavuga ko Politike yo kuzanzamura uru rurimi ikwiye gushyirwa mu mihigo.

Yagize ati:”...ugende ubaze inteko y’ururimi n’umuco na minisiteri y’uburezi imihigo bafite ubabaze uti politiki y’ururimi n’umuco iri hehe?…nziko mu mashuri hari abayobozi n’abarimu bangisha abanyeshuri Ikinyarwanda…ugasanga ikintu cyose muri politiki bakigeneye imihigo ariko nta mihigo iri mu Kinyarwanda….kubeshya Abanyarwanda ngo kugira ngo umwana abe umuhanga ni uko yiga mu Cyongereza, ibyo sibyo…”

Iyi nzobere ivuga ko kimwe mu bisubizo by’iki kibazo ari uko mu mihigo hazajya hashyirwamo uko ururimi n’umuco bizajya bitezwa imbere.

Si inzobere mu rurimi gusa zikomeje kugaragaza ko Ikinyarwanda kigenda gitakaza umwimerere dore ko na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabikomojeho ku wa 8 Kanama 2019, ubwo yasozaga ku mugaragaro Itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 12.


Warning: A non-numeric value encountered in /domains/ibiyagabigari.com/DEFAULT/wp-content/themes/Newspaper/includes/wp_booster/td_block.php on line 352

Musubize