Igihugu cya Sudani cyabonye Minisitiri w’intebe mushya, muri iki gihe cy’inzibacyuho y’imyaka itatu, iganisha ubutegetsi mu biganza by’abasivili.

Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu Minisitiri w’intebe mushya witwa Abdalla Hamdok, w’imyaka 63 y’amavuko, yimirije imbere kugeza igihugu ku mahoro no gukemura ikibazo cy’ubukungu budahagaze neza, ari byo bizaza ku mwanya w’imbere.

Yagizwe Minisitiri w’intebe mu gihe ku rundi ruhande, Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan, yarahijwe nk’umukuru w’inama nshya igiye kuyobora igihugu muri iki gihe cy’inzibacyuho.

Ni inama igizwe n’abasivile batandatu n’abasirikare bakuru batanu.

Iyi leta nshya yaraye ishyizweho, ni nayo izayobora igihugu kugeza habaye amatora.

Musubize