Abo turibo

Ikinyamakuru IBIYAGA BIGARI, ni ikinyamakuru kigenga gikorera i Kigali, mu Rwanda.
www.ibiyagabigari.com ni kimwe mu binyamakuru by’ikigo cyanditswe mu Rwanda “The Voice Media Group”.

Ibiyaga Bigari, twibanda ku gutangaza inkuru zicukumbuye zerekeranye n’ubuzima bw’abaturage, Isesengura, Ubukungu, imikino n’imyidagaduro, ubutabera hamwe n’uburenganzira bwa muntu. Twibanda ku bibazo abaturage bafite kugira ngo bishakirwe umuti. Dushishikarira gukora inkuru ntaho tubogamiye, gukoresha ukuri, ubutwari ndetse no mu bwisanzure. Nta shyaka rya politike cyangwa idini tubogamiyeho.

Twihatira gutara inkuru mu bushishozi, mu bunyangamugayo ndetse tugatangaza ibyo dufitiye ibimenyetso.

Dukorera i Remera muri God is Able House, ni ho mwadusanga, ahateganye na Hilltop Hotel, cyangwa mugahamagara Ubuyobozi Bukuru bwa The Voice Media Group kuri 0788350090. Mushobora no kutwandikira kuri e-mail: mugabetoday@gmail.com